Cyanika: Kwambara uturindantoki ni bumwe mu buryo bwifashishwa mu kwirinda Ebola

Abakozi bakora ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, bakora akazi kabo bambaye uturindantoki bahawe n’ubuyobozi bw’umupaka mu rwego rwo kubarinda kwandura indwara ya Ebola iri mu gihugu cya Uganda.

Uyu mupaka uri uri mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, ukorwaho n’abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka, abashinzwe umutekano, abagenzura ibicuruzwa binyura kuri uwo mupaka n’abandi, bose bambaye uturindantoki tumwe dukoreshwa n’abaganga.

Bihoyiki Emmanuel, umukarani muri MAGERWA ku mupaka wa Cyanika, avuga ko akurikije uburyo Ebola yandura vuba kandi akaba ahura n’abantu benshi bava muri Uganda akabakoraho, yizeye ko adashobora kwandura iyo ndwara kuko yambaye uturindantoki.

Abakozi babara ibicuruzwa binyura ku mupaka nabo bakora akazi kabo bambaye uturindantoki.
Abakozi babara ibicuruzwa binyura ku mupaka nabo bakora akazi kabo bambaye uturindantoki.

Abaturage basanzwe bagana muri Uganda bo ntabwo bahabwa uturinda ntoki. Uwo mupaka unyuraho abantu benshi ku buryo batabona uturindantoki dukwiriye abo bantu bose, nk’uko abakora ku mupaka wa Cyanika babitangaza.

Nyiraburanga Concilia, utuye mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera, umwe mu bakunda gukorera ingendo muri Uganda atangaza ko azi ko mu gihugu agendamo hari indwara ya Ebola.

Umupaka uhuza u Rwanda na Uganda uri mu Cyanika.
Umupaka uhuza u Rwanda na Uganda uri mu Cyanika.

Mu rwego rwo kwirinda ko yayandura, ubuyobozi bwo ku mupaka n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubashishikariza kwirinda kuramukanya bakoranaho haba ku mupaka no muri Uganda. Basuhuzanya bapeperana gusa, nk’uko Nyiraburanga abihamya.

Vianney Nkanika Jean Marie, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, umwe mu mirenge yo mu karere ka Burera ihana imbibi na Uganda avuga ko bakomeza gusobanurira abaturage ku bijyanye n’indwara ya Ebola.

Agira ati “Hari udupapuro twagiye gutanga mu midugudu hose cyane cyane tuvuga uburyo iyo ndwara yandura, uko yirindwa, n’uko irwanywa n’ingamba twafata. Byose twagiye tubitanga mu baturage kugira ngo bakomeze kwirinda”.

Akomeza avuga ko batabuza abantu kujya muri Uganda, ariko bagomba kwirinda gusuhuzanya bakoranaho, kurya ibintu birimo imyanda, bagakurikiza amabwiriza bahabwa. Kandi bakihutira kujya kwa muganga mu gihe bumvise bafite muri bimwe mu bimenyetso birimo guhinda umuriro, kuribwa umutwe, gucika intege, guhitwa n’ibindi.

Abaturage benshi bo mu karere ka Burera bakunze kujya muri Uganda guhahirayo n’abagande bakaza guhahira mu Rwanda.

Abanyura ku mupaka wa Cyanika bahabwa udupapuro twanditse ho amabwiriza yo kwirinda Ebola, cyangwa bagasoma zimwe mu mpapuro nini zimanitse ku mupaka nazo zanditseho amabwiriza y’ibijyanye n’indwara ya Ebola.

Gusa hari n’abajyayo banyuze inzira zitemewe ku buryo bashobora kugenda batazi uburyo Ebola yandura. Umuyobozi w’umurenge wa Cyanika avuga ko abo nta mpungenge bateye kuko ibijyanye n’iyo ndwara babizi.

Ibimenyetso bya Ebola

Indwara ya Ebola ni indwara yandura cyane iyo uwayanduye ahuye n’utarayandura. Baba basuhuzanyije cyangwa basangiye cyangwa bagendanye, umwe akagira ubwo akora ku wundi cyangwa agakora ku gikoresho icyo ari cyose uwanduye yakozeho.

Ituma uwayanduye agira umuriro mwinshi, akaribwa umutwe cyane, akababara mu ngingo, agacika intege, akaruka ndetse akaba yanahitwa akaribwa mu nda kandi akava amaraso ahari umuyoboro wose usohoka uva mu mubiri w’umuntu ugera hanze nko mu mazuru, mu kanwa, mu matwi n’ahandi hose.

Ku mupaka wa Cyanika hamanitse impapuro zanditse ho uburyo bwo kwirinda Ebola.
Ku mupaka wa Cyanika hamanitse impapuro zanditse ho uburyo bwo kwirinda Ebola.

N’ubwo mu Rwanda hashize imyaka 15 yose iyi ndwara itahagaragaye, Minisiteri y’Ubuzima irasaba Abaturarwanda bose kugira amakenga no kugaragariza umuganga ubari hafi kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso.

MINISANTE iravuga ko yo yamaze gukusanya ibikoresho bikenewe n’abaganga bahagije mu kuvura vuba na bwangu uwagaragarwaho ibimenyetso by’iyi ndwara, ikaboneraho gusaba abantu bose kuba maso, bakabigaragaza ngo barindwe hamwe n’ababo n’abo bahura nabo bose.

Minisiteri y’ubuzima iravuga ariko ko Abaturarwanda bakomeza gukora imirimo yabo uko bisanzwe, kuko mu Rwanda nta Ebola irahagaragara.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka