#Covid19: Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi yishyize mu kato

Perezida Mokgweetsi Masisi yishyize mu kato amaze kubona ko yanduye Virusi ya Corona ubwo yari yipimishije bisanzwe.

Byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma ku wa Mbere tariki 03 Mutarama 2022, John-Thomas Dipowe, uhagarariye umunyamabanga uhoraho wa Guverinoma ushinzwe itumanaho. Mu itangazo yavuze ko nta kimenyetso na kimwe Perezida Masisi agaragaza cy’uko yaba arwaye COVID-19 kandi ko abaganga be bazakomeza kumukurikiranira hafi.

Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi
Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi

Dipowe yavuze ko Visi Perezida, Slumber Tsogwane, azaba akora inshingano za Perezida kugeza hagize ikindi gitangazwa mu gihe Masisi ari mu kato.

Ubwandu bushya bwariyongereye cyane muri iki gihugu gikize ku mabuye y’agaciro ya Diyama giherereye mu majyepfo ya Afurika kuva virusi nshya yihinduranyije, Omicron, ibonetse mu mwaka ushize.

Icyakora abayobozi bashinzwe ubuzima baravuga ko umubare w’abantu bashyirwa mu bitaro utazamutse.

Botswana yabashije gukingira byuzuye 71% by’abaturage bemerewe gufata urukingo, ni ukuvuga abaturage bagera muri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka