#COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 88, abakize ni 41

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki 14 Ukuboza 2020, mu Rwanda habonetse abantu 88 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 41.

Abo barwayi bashya 88 babonetse mu bipimo 3,329 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 31 (Abagenzi binjira mu gihugu, bahise bashyirwa mu kato), Rubavu: 31 (Abacuruzi bambukiranya umupaka), Nyagatare: 10, Musanze: 6, Gakenke: 2, Bugesera: 2, Nyamagabe: 1, Nyanza: 1, Ngororero: 1, Karongi: 1, Huye: 1, Burera: 1.

Kugeza kuri uyu wa Mbere, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 6,747 muri bo abamaze gukira ni 5,996, naho abakivurwa ni 695.

Abamaze kwicwa na Covid-19 mu Rwanda ni 56.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

dukomeze twirinde cyane uko bishoboka

sam muhoza yanditse ku itariki ya: 16-12-2020  →  Musubize

Birakaze abanyarwandadukomeze twambare agapfukamunwaneza dore nkange ndumunyeshuri nsubiye murigumamurugo byambabaza mushireho ingambazikomeye uwo zizagonga abyihanganire rekambibarize mfite imano arikokuberakonabuvuganizi izapfapfana murakoze

Manizabayo xavier wi burera yanditse ku itariki ya: 15-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka