#COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 72, abakize ni 28

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 72 bashya banduye COVID-19, mu gihe abakize ari abantu 28.

Abo barwayi bashya 72 babonetse mu bipimo 2,991 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 6, Rwamagana: 30 (bapimwe muri Gereza ya Rwamagana), Nyamagabe: 19 (bapimwe mu nkambi ya Kigeme), Musanze: 9, Nyanza: 2, Gicumbi: 2, Bugesera: 2, Rubavu: 2.

Kugeza kuri uyu wa Kane mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,851 muri bo abamaze gukira ni 5345, naho abakivurwa ni 459.

Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 47.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka