#COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 46, abakize ni 19

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 08 Ukuboza 2020, mu Rwanda habonetse abantu 46 bashya banduye COVID-19, mu bari barwaye abakize ni 19.

Abo barwayi bashya 46 babonetse mu bipimo 3,855 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 24, Rubavu: 10, Bugesera: 6, Kirehe: 3, Rusizi: 2, Rwamagana: 1.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 6,237 muri bo abamaze gukira ni 5,715, naho abakivurwa ni 471.

Mu Rwanda umugabo w’imyaka 45 yishwe na Covid-19 i Kigali ku wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020 yuzuza umubare w’abantu 51 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse neza, Turabashimura ko mukomeje kudufasha mukwirinda covid19,ariko ikibazo nuko hafatwa ibipimo abapimwe ntibabone ibisubizo byuko bameze Kandi batanga imyirondoro.

Alias yanditse ku itariki ya: 10-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka