#COVID19: Mu Rwanda abantu 6 bitabye Imana, abarembye ni 43
Yanditswe na
Jean Claude Munyantore
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 23 Kanama 2021 mu Rwanda abantu 6 bitabye Imana bazize Covid-19, abanduye bashya ni 496 babonetse mu bipimo 8,251.
Abitabye Imana ni abagore 5 n’umugabo 1.
Abinjiye ibitaro bashya kuri iyo tariki ni 15, abaserewe ni 11, na ho abarembye bakaba 43.
Ohereza igitekerezo
|