#COVID19: Mu Rwanda abanduye 11 babonetse mu bipimo 5,326

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 06 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya cumi n’umwe (11) bakaba babonetse mu bipimo 5,326.

Muri abo bantu 11 banduye, barindwi babonetse i Rubavu, batatu baboneka i Kigali, umwe aboneka i Nyabihu. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka