#COVID19: Mu Rwanda abakize ni 946, abanduye ni 887

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 946 bakize Covid-19, abayanduye ni 887 muri bo 386 bakaba babonetse i Kigali. Abantu 13 bitabye Imana, naho abarembye ni 68 nk’uko imibare yatangajwe na MINISANTE ibigaragaza.

Abitabye Imana ni abagore batanu b’imyaka 86, 63, 61 (Kigali) 63, 51 (Karongi) n’abagabo umunani b’imyaka 96, 83, 70, 66, 66, 46 (Kigali), 70 (Musanze) na 34 (Kamonyi) bitabye Imana, bituma buzuza umubare w’abantu 534 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

Abantu 252,842 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 262 bayihawe ku wa Gatanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

hano murikirehe mumurenge wagatore akagalika curazo abaturage bashinzeutubari n’amabagiro mungemu ntanokwambara udupfukamunwa murakoze tubashimiye amakuru muduha.

Elias yanditse ku itariki ya: 11-07-2021  →  Musubize

Hano muri nyaruguru mumurenge wacyahinda abaturage bimuriye utubari Mwishyamba kandi ugasanga basangira umuheha begeranye ugasanga bigayitse cyane nge nkumva mwabahagurukira murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 10-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka