#COVID19: Mu Rwanda 98 bakize, haboneka abarwayi bashya 55

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 55 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 98 bakize.

Abo barwayi bashya 55 barimo 39 babonetse muri Kigali (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), umunani babonetse i Kirehe, batatu baboneka i Nyamasheke, babiri baboneka i Rubavu, abandi babiri baboneka i Rusizi, naho undi umwe aboneka i Kayonza.

Kugeza kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,534 muri bo abamaze gukira ni 2,450 naho abakivurwa ni 2,062.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ni makumyabiri na babiri (22). Uwa makumyabiri na babiri ni umubyeyi w’imyaka 62 witabye Imana i Kigali ku wa Kane tariki 10 nzeri 2020.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka