#COVID19: Hagaragaye abandi bantu 10 buzuza umubare w’abantu 70

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki cyumweru tariki 29 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu icumi barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo irindwi (70).

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko muri abo bantu icumi harimo:

• Abantu batandatu baje baturutse i Dubai bahita bashyirwa mu kato,
• Abantu babiri baje baturutse muri Afurika y’Epfo bahita bashyirwa mu kato,
• Umuntu umwe waje aturutse muri Nigeria ahita ashyirwa mu kato,
• Umuntu umwe wagize ingendo zitandukanye mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ahita ashyirwa mu kato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Tuzayitsinda

Alias yanditse ku itariki ya: 31-03-2020  →  Musubize

Nihanganishije abafashwe na covid 19 mbabwirako dukomeje kubasengera Kandi ndahamyako bagomba gukira in the name of jesus

Christopher yanditse ku itariki ya: 30-03-2020  →  Musubize

Dufatanije tuzayitsinda.

Masengesho Zidane yanditse ku itariki ya: 30-03-2020  →  Musubize

Bamaze kuba 70 ok.

xxxx yanditse ku itariki ya: 29-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka