#COVID19: Habonetse abarwayi bashya 24, abakize bose bakomeza kuba 338

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri na bane ba COVID-19.

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko abarwayi bashya bagaragaye muri Rusizi no mu Banyarwanda batashye.

Abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe ni 636.

Mu bari barwaye ntawakize, abamaze gukira bose hamwe bakaba bakomeje kuba 338, naho abakirwaye ni 296.

Ni mu gihe abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ari babiri.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka