#COVID19: Habonetse abarwayi bashya 18, abakize ni 6

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri uyu wa kane tariki 11 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi n’umunani ba COVID-19.

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko abarwayi bashya bagaragaye muri Rusizi no mu Banyarwanda batashye. Abo barwayi bashyizwe mu kato, ndetse n’abo bahuye bakaba barimo gukurikiranwa.

Abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe ni 494.

Abakize bashya ni batandatu, abamaze gukira bose hamwe baba 313, naho abakirwaye ni 179.

Ni mu gihe abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ari babiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka