#COVID19: Habonetse abarwayi bashya 17, abakize ni 21

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 03 Ukuboza 2020, mu Rwanda habonetse abantu 17 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 21.

Abo barwayi bashya 17 babonetse mu bipimo 3,712 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 10, Gatsibo: 3, Rusizi: 2, Musanze: 1, Rubavu:1.

Kugeza kuri uyu wa Kane, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 6,011 muri bo abamaze gukira ni 5,596, naho abakivurwa ni 365.

Mu Rwanda umugabo w’imyaka 45 yishwe na Covid-19 i Kigali ku wa Gatatu tariki 02 Ukuboza 2020 ahita yuzuza umubare w’abantu 50 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka