#COVID19: Habonetse abarwayi bashya 14, abakize ni 28

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukuboza 2020, mu Rwanda habonetse abantu 14 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 28.

Abo barwayi bashya 14 babonetse mu bipimo 2,820 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 4, Musanze: 9, Rubavu: 1.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,948 muri bo abamaze gukira ni 5,544, naho abakivurwa ni 355.

Mu Rwanda umugore w’imyaka 40 yishwe na Covid-19 i Kigali ku wa Mbere tariki 30 Ugushyingo 2020 ahita yuzuza umubare w’abantu 49 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka