#COVID19: Habonetse abarwayi 49 bashya, abakize ni 28

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 49 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 28 bakize.

Abo barwayi bashya 49 barimo abantu 29 babonetse muri Kigali bapimwe mu masoko ya Kigali) , 10 babonetse i Rusizi, 3 babonetse i Karongi, i Kayonza habonetse 2, mu turere twa Kirehe, Nyamasheke, Musanze, Nyamagabe na Nyaruguru habonetse umuntu umwe muri buri Karere.

Kugeza kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,304 muri bo abamaze gukira ni 2,191 naho abakivurwa ni 2,095.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ni cumi n’umunani (18).

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka