#COVID19: Habonetse abarwayi 45 bashya, naho abakize ni 8

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 45 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 8 bakize.

Abo barwayi bashya 45 barimo abantu 26 babonetse muri Kigali (abahuye n’abanduye mu bibasiwe kurusha abandi), abantu umunani babonetse muri Musanze, batanu muri Rubavu, babiri muri Rusizi, babiri muri Kirehe na babiri muri Karongi.

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,349 muri bo abamaze gukira ni 2,199 naho abakivurwa ni 2,132.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ni cumi n’umunani (18).
Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka