#COVID19: Habonetse abarwayi bashya 30, abakize ni 6

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri uyu wa mbere tariki 15 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo itatu ba COVID-19.

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko abarwayi bashya bagaragaye i Rusizi, ku Rusumo no mu Banyarwanda batashye.

Abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe ni 612.

Abakize bashya ni batandatu, abamaze gukira bose hamwe baba 338, naho abakirwaye ni 272.

Ni mu gihe abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ari babiri.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka