#COVID19: Abarwayi bashya 93 barimo 80 babonetse i Kigali

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020 mu Rwanda abantu 46 bakize icyorezo cya COVID-19, mu gihe habonetse abarwayi bashya 93.

Abo barwayi bashya barimo 80 babonetse i Kigali naho abandi 13 babonetse i Rusizi (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi no mu midugudu iri mu kato).

Muri rusange kugeza kuri uyu wa Gatanu abamaze gukira bose hamwe ni 1,604 naho abakivurwa ni 681.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni umunani.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka