#COVID19: Abarwayi bashya 62 barimo 50 babonetse i Kigali

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ukuboza 2020, mu Rwanda habonetse abantu 62 bashya banduye COVID-19, mu bari barwaye ntawakize.

Abo barwayi bashya 62 babonetse mu bipimo 2,182 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 50, Musanze: 7, Rubavu: 3, Ngororero: 1, Rusizi: 1.

Kugeza kuri uyu wa Mbere, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 6,191 muri bo abamaze gukira ni 5,696, naho abakivurwa ni 444.

Mu Rwanda umugabo w’imyaka 45 yishwe na Covid-19 i Kigali ku wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020 yuzuza umubare w’abantu 51 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka