#COVID19: Abarwayi bashya 101 barimo 80 babonetse muri Kigali

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 16 Kanama 2020 mu Rwanda abantu 17 bakize icyorezo cya COVID-19, mu gihe habonetse abarwayi bashya 101.

Abo barwayi bashya 101 barimo 80 babonetse i Kigali (bapimwe ahibasiwe kurusha ahandi harimo isoko rya Nyabugogo), i Rusizi habonetse 9, i Rubavu haboneka 9, i Nyamasheke haboneka 2, naho undi umwe aboneka i Huye.

Muri rusange kugeza kuri iki Cyumweru abamaze gukira bose hamwe ni 1,648 naho abakivurwa ni 797.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni umunani.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi bintu biteye ubwoba cyane.Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi ?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma. Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha. Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje "kuburira abantu",ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa bumviraga kandi bagashaka Imana.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.

karegeya yanditse ku itariki ya: 17-08-2020  →  Musubize

Amasoko yo muri Kigali ahagara ubwiyongere bw"ubwandu bayafunge by’agateganyo.Niba hari abantu barimo bagumemo kugeza basuzumwe icyi cyorezo.Dukaze ingamba nkuko i Rusizi na Rubavu zakajijwe. Ubu se abahuye nabo barangana iki?

Tube maso.

HAKIZIMANA Patrick yanditse ku itariki ya: 17-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka