#COVID19: Abarwayi 22 babonetse mu bipimo 1,935

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 22 bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 31 bakize.

Abo barwayi bashya 22 babonetse mu bipimo 1,935, bakaba barimo 18 babonetse muri Kigali (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), 2 babonetse i Rubavu, mu turere twa Kirehe na Nyabihu haboneka umwe muri buri Karere.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,624 muri bo abamaze gukira ni 2,767 naho abakivurwa ni 1,835.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ni makumyabiri na babiri (22). Uwa makumyabiri na babiri ni umubyeyi w’imyaka 62 witabye Imana i Kigali ku wa Kane tariki 10 Nzeri 2020.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka