#COVID19: Abantu barindwi banduye babonetse mu bipimo 6,310

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 28 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu barindwi banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 6,310.

Abo bantu barindwi barimo bane babonetse i Kigali, babiri boneka i Rubavu n’umwe i Burera. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka