#COVID19: Abantu bane bitabye Imana, abanduye babonetse ni 552

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 552, bakaba babonetse mu bipimo 12,585.

Abagabo bane ni bo bitabye Imana, bahita buzuza umubare w’abantu 1,417 bamaze guhitanwa na Covid-19 mu Rwanda.

Abitabye Imana ni abagabo, uw’imyaka 75 mu Karere ka Muhanga, uw’imyaka 72 Mu Ngororero, uw’imyaka 67 i Gicumbi n’uw’imyaka 41 i Rulindo.

Shaka byose muri Google
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka