#COVID19: Abantu 9 bitabye Imana, abanduye bashya ni 522

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 26 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 522 bakaba babonetse mu bipimo 18,193.

Iyo Minisiteri itangaza kandi ko abantu 9 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1065. Abitabye Imana ni abagore 4 n’abagabo 5.

Abinjiye mu bitaro bashya ni 9 naho ababisohotsemo ni 6.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka