#COVID19: Abantu 9,618 bakingiwe, abitabye Imana ni 13

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 03 Kanama 2021 mu Rwanda abantu 9,618 bahawe doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, abamaze gukingirwa byuzuye ni 476,140. Abantu 13 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 844.

Abitabye Imana ni abagore 9 n’abagabo 4.

MINISANTE itangaza kandi ko kuri uwo munsi abantu 775 bashya banduye icyo cyorezo, abasezerewe mu bitaro ni 12 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari 25, na ho abarembye ni 53.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka