#COVID19: Abantu 53 bakize, habonetse abarwayi bashya 47

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abantu 47 bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abantu 53 ari bo bakize.

Abo barwayi bashya 47 barimo 38 babonetse i Kigali (abahuye n’abanduye mu masoko ya Kigali), abandi 8 babonetse i Rusizi, undi umwe aboneka i Musanze.

Muri rusange kugeza kuri uyu wa Kane, abamaze kwandura icyo cyorezo mu Rwanda ni 3,672 muri bo abamaze gukira ni 1,863 naho abakivurwa ni 1,794.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ni cumi na batanu (15).

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka