#COVID19: Abantu 26 bashya ni bo banduye ku Cyumweru

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 12 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 26, bakaba babonetse mu bipimo 4,457.

Abo bantu 26 banduye, 16 babonetse i Kigali, batandatu baboneka i Muhanga, batatu i Rubavu n’umwe i Musanze. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka