#COVID19: Abantu 180 bakize, habonetse abarwayi bashya 11

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 11 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 180 bakize.

Abo barwayi bashya 11 barimo 5 babonetse muri Kigali, 3 babonetse i Nyamagabe, mu turere twa Rusizi, Bugesera na Rulindo haboneka umwe muri buri Karere.

Kugeza kuri uyu wa Mbere mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,602 muri bo abamaze gukira ni 2,736 naho abakivurwa ni 1,844.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ni makumyabiri na babiri (22). Uwa makumyabiri na babiri ni umubyeyi w’imyaka 62 witabye Imana i Kigali ku wa Kane tariki 10 Nzeri 2020.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi ninkuru nziza rwose kuba harikiboneka benshi bakira kuruta abandura dushimiye abaganga bakomeje gukorana ubwitange nokwihanga abanyarwanda dukomereze aho dukomeze kurwanya iki cyorezo twambaraagapfuka munwa uko bikwiye dukaraba intoki kenshi dusiga intera hagati yabanzi bacu KT turabakunda cyane

Gedeon Irihomubayo yanditse ku itariki ya: 15-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka