#COVID19: Abantu 11 bashya banduye babonetse mu bipimo 4,598

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 19 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 11, bakaba babonetse mu bipimo 4,598.

Abo bantu 11 banduye, umunani babonetse i Kigali naho batatu baboneka i Rubavu. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dushobora kuba twihuse cyane gukuraho agapfuka munwa kuko ejo bundi 7 ejo 11 uyu munsi wasanga barenze abo hakwiye kwigwa uko gakoreshwa ahantu hali ibyago byo kwanduriramo mumasoko muli za bus atali ibyo ukwezi gishobora kurangira twasubiye mumajana birahagije ngo umuntu umwe uli muli bus yanduze abandi benshi abantu bakwiye kwitonda ntibibwire ko Covid haraho yagiye irahari"

lg yanditse ku itariki ya: 20-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka