#COVID19: Abanduye bashya ni 791, abitabye Imana ni 15
Yanditswe na
Jean Claude Munyantore
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021 mu Rwanda abanduye Covid-19 ari 791 na ho mu minsi irindwi ishize abanduye ni 7,905. Abantu 15 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 757. Abitabye Imana ni abagore batatu (3) n’abagabo 12.
Iyo Minisiteri itangaza kandi ko kuri uwo munsi abasezerewe mu bitaro ari 15 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari umunani (8), abarembye akaba ari 61.
Ohereza igitekerezo
|
Dufite amatsiko yo kumenya umubare w’abakize bose nkuko byari bisanzwe
Dufite amatsiko yo kumenya umubare w’abakize bose nkuko byari bisanzwe
Njyewe mbona icyakorwa ngo ikicyorezo tubashekugihasha hagashyizweho inzengo zumutekano mumidugudu kuko usanga ariho bandurira cyane abenshi barirara bakumva ko ntabuyobozi bubabona ntibubahirize ingamba zashyizweho nareta kumvarero ngonimubafata muzabacya amande urayabaca bakayatanga bagataha bakumvakonyine aribisazwe mudufashe murakoze yari Nizeyimana Jaen dedieu