#COVID19: Abanduye bashya 26 barimo 22 babonetse i Kigali

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 13 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 26 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 12 bakize.

Abo barwayi bashya 26 barimo 22 babonetse muri Kigali (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), babiri babonetse i Musanze, umwe aboneka i Nyanza n’undi umwe i Kirehe.

Kugeza kuri iki Cyumweru mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,591 muri bo abamaze gukira ni 2,556 naho abakivurwa ni 2,013.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ni makumyabiri na babiri (22). Uwa makumyabiri na babiri ni umubyeyi w’imyaka 62 witabye Imana i Kigali ku wa Kane tariki 10 Nzeri 2020.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka