#COVID19: Abanduye 11 babonetse mu bipimo 5,914

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 07 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya cumi n’umwe (11) bakaba babonetse mu bipimo 5,914.

Muri abo bantu 11 banduye, barindwi babonetse i Rubavu, abandi bane baboneka i Kigali. Mbere yaho nabwo ku wa Gatanu mu Rwanda hari habonetse abantu 11 banduye, barimo barindwi babonetse i Rubavu, batatu bari babonetse i Kigali, undi umwe aboneka i Nyabihu.

Imibare igaragaza ko iki cyorezo nta muntu giheruka kwica mu Rwanda. Muri rusange abantu 1,459 ni bo kimaze guhitana nk’uko imibare ibigaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka