#COVID19: Abandi bantu bane batumye umubare ugera kuri 40

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2020 hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus, bituma umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo ine (40).

Abo ni abantu babiri baje baturutse i Dubai, umuntu umwe waje mu Rwanda aturutse i Buruseli mu Bubiligi, n’umuntu umwe watahuwe ko yahuye n’undi wagaragayeho Coronavirus mu Rwanda.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko abagenzi bose baherutse kwinjira mu Rwanda bahise bapimwa ndetse bashyirwa mu kato.

Iryo tangazo ryongeraho ko abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe, kandi ko barimo koroherwa. Ngo hanashakishijwe abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe, ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima, nk’uko iri tangazo rikomeza ribisobanura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ngaruke kukibazo cya COVID19 kuki leta ikomeje kwemerera abava mumahanga kwinjira murwanda kdi tubona ko aribo bateza kwiyongera kwayo habura iki ngo bakumirwe bagume iyo bari kdi mwarangiza mukavuga ngo ikibuga cy indege kirafunze mukongera mukandi kanya muti
Bavuye ahabaha rwose Ingamba abanyarwanda Turikugerageza kuzubahiriza ariko leta nidufashe ikumire abinjira nabatembera uko bishakiye

Alias yanditse ku itariki ya: 25-03-2020  →  Musubize

KT Radio Turabashimira kubw amakuru agezweho kdi yuzuje ubuziranenge mutugezaho
Ariko reka ngaruke kukibazo kijyanye na COVID19 ndetse n’ingamba zafashwe zo Kuyirwanya
Kuki Leta yacu ikomeza Kwemwrera abantu kwinjira Mugihugu cyacu kdi bigaragara cyane ko abenshi mubarwayi bayo no gukomeza kwiyongera kwa Covid19 imibare m

Alias yanditse ku itariki ya: 25-03-2020  →  Musubize

Imana ihe umugisha mwinci gouvernement yu Rwanda,inzego zose z’umutekano na abaganga Bose bari mugikorwa cyo gufasha abarwayi n’abakekwaho virus covid 19. Courage media mu ubukangura mbaga mukomeje...... Muti; kwirinda biruta kwivuza.
Abo kuguma murugo byananiye!!babatere igiti kinci kunnyo baraza kubishobora. Murakoze

Xxx alias yanditse ku itariki ya: 24-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka