#COVID19: Ababonetse bashya barwaye biganje muri Kigali

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 79 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 31 bakize.

Abo barwayi bashya 79 barimo abantu 51 babonetse muri Kigali (abahuye n’abanduye mu bibasiwe kurusha abandi) , 13 babonetse i Rusizi, 6 babonetse i Rubavu, i Karongi habonetse 5 naho abandi 4 baboneka muri Gisagara.

Muri rusange kugeza kuri uyu wa Kabiri, abamaze kwandura icyo cyorezo mu Rwanda ni 4,142 muri bo abamaze gukira ni 2,044 naho abakivurwa ni 2,082.

Abamaze kwicwa n’icyo cyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ni cumi na batandatu (16).

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twirinde tunarinda abandi

mafiyeri emmy yanditse ku itariki ya: 2-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka