Covid-19 yongeye kugaragara mu bihugu bya Aziya, Amerika na Afurika
Inzego z’ubuzima zitandukanye zo mu bihugu by’u Buhinde, Amerika, u Bushinwa na Tanzania byamaze kwemeza ko icyorezo cya Covid-19 cyamaze kugaragara mu bihugu byabo ndetse ko hari abamaze guhitanwa nacyo.

Inzego z’ubuzima zivuga ko iki cyorezo giheruka kwibasira Isi guhera mu mpera za 2019 kugera Gicurasi 2023, ubwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (OMS) ryatangaje ko kitakiri icyorezo gihangayikishije Isi, guhera mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka (2025) cyagarukanye ubukana ku buryo nta gikozwe mu maguru mashya, Isi ishobora kwongera kwisanga mu byago n’amakuba yayigwiriye mu myaka mike ishize.
Ku wa kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025 Minisiteri y’Ubuzima muri Tanzania, yatangaje ko mu mujyi wa Dar es Salaam mu mezi atatu ashize hagaragaye ubwiyongere bwa Covid-19 bungana na 16.8%.
Ibiro by’umuganga mukuru wa Leta biyobowe na Dr Grace Magembe, byatangaje ko hari ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid- 19 muri iki gihe, by’umwihariko mu mujyi wa Dar es Salaam.
Icyo gihe Dr Grace Magembe yavuze ko hagati ya Gashyantare, na Mata, mu bantu basaga magana atatu bapimwe, 16.8% basanze barwaye COVID-19.
Gusa ntabwo higeze hatangazwa niba haba hari ababa barahitanywe n’iki cyorezo.
Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Gukumira no kwita ku ndwara z’Ibyorezo nacyo cyatangaje ko iyi ndwara yagaragaye ku bantu hafi 20, aho yiganje cyane muri Leta ya South Dakota.
Ubwoko bw’iki cyorezo bwagaragaye muri Amerika ni bushya bwitwa N.B.1.8.1, bwari bumaze iminsi bugaragara mu Bushinwa.
Mu Bushinwa ho, iki cyorezo cyagaragaye muri Hong Kong, aho abibasiwe cyane ari abaturage bakunze kurwara cyane n’abageze muza bukuru, basabwe kwambara udupfukamunwa uko bagiye hanze mu rwego rwo kwirinda.
Minisiteri y’Ubuzima mu Buhinde yo yatangaje ko kugeza saa mbili za mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Gicurasi 2025, abantu 1.009 ari bo bari bafite ubwandu bwa Covid-19 mu gihugu hose bavuye kuri 257 bariho mu cyumweru gishize.
Inzego z’ubuzima muri icyo gihugu zivuga ko ubwoko bw’icyorezo burimo kwibasira ibice byo mu Buhinde ari NB.1.8.1 na LF.7, bwiganje muri Leta zirimo Kerala, Tamil Nadu, Telangana, Maharashtra n’umurwa mukuru Delhi, zimaze iminsi zitangaza izamuka ry’imibare y’abanduye.
Nko muri Leta ya Maharashtra, Covid-19 imaze gutwara ubuzima bw’umusore w’imyaka 21, wapfuye ku cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, mu gihe muri Karnataka umusaza w’imyaka 84 ari we umaze guhitanwa n’icyo cyorezo.
Hari andi makuru avuga ko abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo mu Buhinde muri rusange ari abantu barindwi.
Minisiteri y’Ubuzima mu Buhinde yatangaje ko yiteguye guhangana n’iki cyorezo kandi ko abantu badakwiriye guhangayika, kuko imibare y’abanduye idakanganye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|