Covid-19 yongereye ibipimo byo kwiheba n’agahinda gakabije - OMS

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), riratangaza ko muri iyi myaka itatu ishize, bigaragara ko imibare y’abafite ibibazo byo mu mutwe, bishingiye ku kwiheba n’agahinda gakabije, yiyongereye ku kigero cya 25% ku Isi, Covid-19 ngo ikaba yarabigizemo uruhare.

Ibi biratangazwa mu gihe Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu mutwe, uba tariki 10 Ukwakira buri mwaka. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba ihamagarira abantu, kwita ku buzima bwo mu mutwe.

Ni umunsi usanze abaturage, barimo abakorera n’abatuye muri santere z’ubucuruzi zo mu Karere ka Musanze, basaba ubwunganizi mu kugeza abafite uburwayi bwo mu mutwe kwa muganga bakaba bakwitabwaho, kuko kwirirwa bagendagenda, bibakurizamo ingaruka z’ihohoterwa ririmo n’irishingiye ku gitsina, hakaba n’abakora urugomo ruviramo abaturage gukomereka cyangwa urupfu.

Abavuga ibi barimo n’abo muri santere ya Byangabo, iherereye mu Murenge wa Busogo, Kigali Today iherutse gusanga bashungereye umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe, wari uhetse umwana uri mu kigero kitarenga umwaka n’igice.

Mu bigaragarira amaso, uwo mwana ntiyaherukaga kugaburirwa no gukarabywa; kandi ntibyari byoroshye kumujishura mu mugongo wa nyina, bitewe n’amakare yari afite, akangara uwo abonye wese.

Abamuzi bavuga ko yatewe inda n’umuntu batigeze bamenya, kuko yirirwa agendagenda mu ma santere yo hirya no hino muri Musanze na Nyabihu, ari nako arara aho abonye kandi.

Umwe ati “Birababaje kubona umuntu yagira uburwayi nk’ubu, akagerekaho n’umutwaro wo kwirirwa ahetse umwana, adafitiye ubushobozi bwo gutekereza niba akeneye kurya cyangwa kunywa. Byaratuyobeye, twabuze uko tumumukuraho ngo byibura tumuhe n’agakoma ko kunywa, kuko unabigerageje, nyina yagucamo kabiri. Arakarishye, aranarwana, nta muntu wamwegera”.

Undi ati “Tugaya cyane umuntu usambanya umurwayi nk’uyu bikagera n’aho anamutera inda, aba amwishe ubugira kabiri. Muri macye ntaho baba bataniye. Birakwiye ko bene nk’abo bantu, bajya bashakishwa bagakanirwa urubakwiye; ariko kandi n’ubuyobozi bwashyiramo agatege, abafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, bagashakishwa aho baherereye, bakabafasha mu kwita ku bana, ndetse n’ubuvuzi bwabo nyirizina”.

Abandi baturage, Kigali today iherutse gusanga mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, na bo, bahangayikishijwe n’umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe, ubakorera urugomo.

Umwe muri bo yagize ati “Ahantu hose agendana umuhoro, uwo ahuye na we wese cyangwa icyo abonye mu nzira cyose aratema. Ibiti mu mashyamba n’insina mu mirima, nta na kimwe ahura nacyo ngo agisige. Ubu hano twarahungabanye, duhorana ubwoba, abana bacu bajya kwiga tugasigara dutitira imitima itari mu gitereko, dutekereza ko bahura akabagirira nabi”.

OMS ivuga ko uko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe birushaho kwiyongera, ari nako bizamura imibare y’abiyahura, abanywa inzoga n’ibiyobyabwenge, kandi bikagaragara cyane cyane mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 13 na 19.

Mu Karere ka Musanze, ibarura ryagaragaje ko mu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe muri rusange, habarurwa abagera kuri 49 birirwa bazerera mu mihanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, avuga ko bajya bagira gahunda yo kubafata, bagashyikirizwa inzego z’ubuvuzi ngo bakurikiranwe.

Gusa ngo haracyari imbogamizi z’uko hari abasezererwa mu bitaro, bagera iwabo ntibitabweho uko bikwiye, bikarangira badakize.

Ati “Bagezwa ku mavuriro bagakurikiranwa, uwo bigaragaye ko yorohewe, agasezererwa agataha. Gusa haracyari imbogamizi kuri bamwe bagera mu miryango yabo, ntibitabweho, ahanini bitewe wenda no gushaka kwikubira imitungo yabo. Kenshi n’iyo miti baba bahawe na muganga, ntibayinywa uko bikwiye, bigatuma badakira, agasubira mu muhanda”.

Akomeza asaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru ku muntu wese bigaragaye ko afite ikibazo cyo mu mutwe, yaba azwi inkomoko ye cyangwa itazwi, kuko hari abafatanyabikorwa, inzego z’ibanze n’iz’ubuvuzi bafatanya mu kubakurikirana no kubitaho.

Inzego z’ubuzima ku rwego rw’Isi, zihamagarira abantu kurushaho gushimangira agaciro k’ubuzima bwo mu mutwe, no gushyikiriza inzego z’ubuvuzi uwo bigaragaye ko ubuzima bwe bwo mu mutwe butameze neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka