#COVID-19 yishe abantu babiri (2), abanduye ni 241
Yanditswe na
Jean Claude Munyantore
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda, yihanganishije imiryango y’umugore w’imyaka 57 witabye Imana i Rubavu n’umugabo w’imyaka 73 witabye Imana i Kigali, bakaba bazize Covid-19.
MINISANTE yatangaje kandi ko ku wa Mbere tariki 14 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 42 bakize Covid-19, abayanduye ni 241 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 28,614. Abakirwaye bose hamwe ni 1,859 mu gihe abarembye ari 11.
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse neza mudusabire ubuyobozi budushyire muri guma murugo budatejyereje ibyumweru bibiri nkuko babiteganya kuko tuzaba tumaze guhomba abantu benshi cyane hari gupfa abantu benshi cyane