#COVID-19: Mu Rwanda habonetse umuntu mushya umwe rukumbi wanduye, abakize ni 10

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse umuntu umwe mushya wanduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abakize ari 10.

Uwo murwayi umwe yabonetse mu bipimo 1,988, akaba yabonetse mu Mujyi wa Kigali. Muri iyi minsi yikurikiranyije havuyemo ku Cyumweru tariki ya 04 Ukwakira, hamaze iminsi hagaragara abarwayi bashya bari munsi ya 10.

Kugeza kuri uyu wa Mbere, Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,867 muri bo abamaze gukira ni 3,226 naho abakivurwa ni 1,612.

Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 29.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka