#COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 14, abakize ni 5

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 04 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu 14 bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abakize ari batanu.

Abo barwayi bashya 14 babonetse mu bipimo 1,853 bakaba barimo 12 babonetse muri Kigali (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), umwe wabonetse muri Rubavu n’undi umwe wabonetse i Burera.

Kugeza kuri iki Cyumweru, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,866 muri bo abamaze gukira ni 3,216 naho abakivurwa ni 1,612.

Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 29.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi ?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma. Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha. Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje "kuburira abantu",ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa bumviraga kandi bagashaka Imana.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.

gasagara yanditse ku itariki ya: 5-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka