#COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 12, ntawakize

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 12 bashya banduye COVID-19, mu bari barwaye ntawakize.

Abo barwayi bashya 12 babonetse mu bipimo 980 bakaba barimo batanu babonetse i Kigali, abandi barindwi babonetse i Kirehe (abapimwe mu nkambi y’impunzi).

Kugeza kuri uyu wa Gatatu, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,174 muri bo abamaze gukira ni 4,930 naho abakivurwa ni 209.

Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 35.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka