#COVID-19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 363, abapfuye ni batatu

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 28 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19.

Abishwe na COVID-19 ku wa Kane ni abagore babiri b’imyaka 78 na 30 i Kigali n’umugabo w’imyaka 62 i Rusizi.

Bahise buzuza umubare w’abantu 186 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Kane mu Rwanda habonetse abantu bashya 363 banduye COVID-19, naho 192 mu bari barwaye bakize.

Abo banduye bashya 363 babonetse mu bipimo 5,024 barimo ababonetse i Kigali: 98, Gatsibo: 52, Kayonza: 51, Gicumbi: 21, Kirehe: 17, Ngoma: 15, Rubavu: 15, Gakenke: 12, Rulindo: 11, Rwamagana: 8, Kamonyi: 8, Nyamagabe: 8, Gisagara: 6, Nyagatare: 5, Ruhango: 5, Muhanga: 4, Nyamasheke: 4, Musanze: 4, Rusizi: 4, Burera: 4, Huye: 3, Nyanza: 3, Nyaruguru: 2, Karongi: 2, Ngororero: 1.

Kugeza ku wa Kane, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 14,529 muri bo abamaze gukira ni 9,234 naho abakivurwa ni 5,109.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbanje KUBASUHUZA MURWEGO RWOGUHANGANA NA COVID19 TWIFUZAKO AHO ABARWAYI BABONETSE BAJYABAVUGA UTURERE BAKOJYERAHO NIMIREJYE BYABANGOBWA BAKABAVUGA AMAZINA BICYO TUKAJYATUMENYA AMAKURUNEZA YAHUMURWAYI BABONETSE NITUHAJYIRIRE IJYENDO NKUBUMUTURERE ZEMEWE NAMENYENUMUREJYEBYANYOROHERA KWIRINDA NI GISAGARA MUMUREJYE WANYANZA UMUDUGUDU WURUCYEERI MURAKOZE

Habumugisha Oscar wo Murucyeeri yanditse ku itariki ya: 29-01-2021  →  Musubize

Turabashimiye kubwamakuru mutugezaho

Joseph manirakarama yanditse ku itariki ya: 29-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka