#COVID-19: Mu Rwanda abakize ni 517, abanduye ni 577

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 517 bakize Covid-19, abayanduye bashya ni 577 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 48,244. MINISANTE yatangaje kandi ko abahitanywe n’icyo cyorezo ari icyenda (9), bituma abamaze gupfa bose baba 560.
Abakirwaye bose hamwe ni 15,161 na ho abarembye ni 64.

Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya Covid-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda no mu bindi bice by’isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka