Covid-19: Kutazahazwa n’ibicurane bisanzwe bishobora kuba byongera ubudahangarwa (Ubushakashatsi)

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’impuguke zo kuri kaminuza ya Imperial College London mu Bwongereza burerekana ko ubwirinzi karemano bw’umubiri w’umuntu ku bicurane bisanzwe bushobora no gufasha umuntu kutandura Covid-19.

Ubwo bushakashatsi bwo ku rwego ruto (butagutse) bwamuritswe mu kinyamakuru Nature Communications, bwakorewe ku bantu 52 bigeze kubana n’umuntu wanduye Covid-19.

Ababashije kugira ububiko bw’uturemangingo turinda umubiri – kugira ngo dukumire kurwara ibicurane - bagaragaje kudapfa kwandura Covid, gusa impuguke za kaminuza ya Imperial College London ziravuga ko nta muntu ugomba kwiringira ubwo bwirinzi karemano ku bicurane bwonyine, kandi ko urukingo ari rwo rwonyine rwo kwizerwa.

Izo mpuguke ariko zirizera ko ibyavuye mu bushakashatsi bwazo ngo bishobora kugenderwaho mu kumenya uburyo ubwirinzi bw’umubiri burwanya za virusi muri rusange.

Covid-19 iterwa n’agakoko ka koronavirusi, kandi hari ubwoko bw’ibucurane biterwa n’izindi koronavirusi zitandukanye – ari yo mpamvu abashakashatsi bakomeje kwibaza niba ubwirinzi bwa koronavirusi imwe bushobora gufasha mu kwirinda iy’ubundi bwoko.

Abashakashatsi ba Imperial College London bakomeza bavuga ko kwaba ari ukwigezerezaho umuntu aramutse yiringiye ko uwo ari we wese uheruka kurwara ibicurane adashobora kwandura Covid-19; kuko n’ubusanzwe ibicurane byose bidaterwa na za koronavirusi.

BBC yatangaje iyi nkuru iravuga ko itsinda ry’abahanga bakoze ubwo bushakashatsi ryifuzaga gusobanukirwa birushijeho impamvu abantu bamwe bandura Covid nyuma yo guhura na virusi iyitera ariko abandi ntibayandure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka