#COVID-19: Kigali yongeye kugaragaramo abanduye benshi

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 38 banduye COVID-19, barimo 30 babonetse mu Mujyi wa Kigali.

Abo barwayi 38 babonetse mu bipimo 5,556, abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 1,473.

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko abo barwayi bashya 38 barimo 30 babonetse mu Mujyi wa Kigali ((Itsinda riri mu kato ryitabwaho by’umwihariko), barindwi babonetse muri Nyabihu, n’umuntu umwe wabonetse muri Kirehe.

Abantu 18 mu bari barwaye bakize kuri uyu wa Kane, abamaze gukira bose hamwe baba 770, naho abakirwaye ni 699.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni bane.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka