Covid-19 ishobora kuzaba irangiye mu myaka ibiri - OMS

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko hari icyizere cy’uko icyorezo cya Covid-19 kizaba cyarangiye mu myaka ibiri.

Umuyobozi wa OMS Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus
Umuyobozi wa OMS Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus

Ibi yabitangarije i Genève mu Busuwisi, kuwa gatanu tariki 22 Kanama, aho yavuze ko hari n’ikindi cyorezo cyiswe ‘Spanish flu’, yigeze kwaduka mu mwaka wa 1918, bigatwara imyaka ibiri kugira ngo kirangire.

Yavuze ko ikoranabuhanga ari kimwe mu bizafasha kwihutisha guhangana no kurandura Covi-19. Dr. Tedros yagize ati “Ikoranabuhanga rishobora gutuma icyorezo gikwira vuba mu bantu. Ariko icyiza, ni uko hari n’ikoranabuhanga rizadufasha kuyihagarika, kuko rizatuma tumenya byinshi twakwifashisha byadufasha, kandi bikamenyeshwa benshi ku buryo bwihuse”.

Gusa yavuze ko ibi bitagerwaho hatabayeho ubufatanye mu bihugu ndetse no ku isi yose.

Icyorezo cya Spanish Flu, cyarangiye gihitanye abagera kuri miliyoni 50 ku isi. Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, itangaza ko mu basaga miliyoni 22 bamaze kwandura covid-19, abasaga ibihumbi 800 imaze kubahitana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UN ishyiraho World Health Organisation,yagirango izakureho indwara ku isi.Aho kugirango izikureho,zariyongereye.Urugero ni SIDA imaze guhitana abarenga 35 millions,Cancer yica + 10 millions buri mwaka.Amaherezo azaba ayahe?Kubera ko abantu byabananiye,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo nkuko Daniel 2:44 havuga.Noneho Imana ikureho ibibazo byose,harimo Indwara n’Urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Isi izaba Paradizo,ituwe n’abantu bumvira Imana gusa nkuko Zaburi 37:29 havuga.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 22-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka