Covid-19 ishobora gutuma abana bapfa bavuka buri mwaka bikuba kabiri

Umuryango w’Abibumbye (UN), uvuga ko kubera icyorezo cya Covid-19, abana bapfa bavuka buri mwaka bashobora kwiyongeraho miliyoni ebyiri. Ni mu gihe n’ubusanzwe, buri mwaka habarurwa abana bapfa bavuka bagera muri miliyoni ebyiri ku isi, nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Umubare munini w’aba bana (abagera kuri 84%) ni abavukira mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, aho usanga ubuvuzi bw’ibanze umugore abona mbere yo kubyara bwagakijije ibihumbi by’abana ari ntabwo, nk’uko raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) ifatanyije n’ishami ryita ku Buzima (OMS) na Banki y’Isi ibitangaza.

Abenshi muri aba bana bapfa kuko ubuvuzi ababyeyi bahabwa buri hasi, ibikoresho bike cyangwa se ababyaza nta bumenyi buhagije babifitemo.

Nubwo muri iyi myaka icumi ishize hagaragaye kugabanuka muri iyi mibare, imfu z’abana bapfa bavuka ziracyari ikibazo mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara no mu Majyepfo ya Aziya.

Hernietta Fore, Umuyobozi wa UNICEF, agira ati “Gupfusha umwana ni ibintu bikomereye umuryango, kenshi usanga bitaganirwaho kandi ibi ni ku isi hose. Usibye ingaruka zo gupfusha, usanga ubuzima bwo mu mutwe n’amafaranga bigira ingaruka z’igihe kirekire ku mugore n’umuryango”.

Iyi raporo ivuga ko hatagize igikorwa byihuse mu mwaka wa 2030, isi ishobora kubara miliyoni 20 z’abana bapfa bavuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se ko ntaho muvuze impamvu covid-19, izatuma umubare w’abana ba
bapfa bavuka, uziyongera????? abanyamakuru bikigihe, namwe muratangaje.

arias yanditse ku itariki ya: 10-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka