COVID-19: Imibare y’abandura i Rusizi ikomeje kuzamuka. Uyu munsi habonetse 41

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri iki cyumweru tariki 14 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo ine n’umwe (41) ba COVID-19.

Ni bwo bwa mbere hagaragaye abarwayi benshi ku munsi umwe, kuva iki cyorezo cyagaragara bwa mbere mu Rwanda, tariki ya 14 Werurwe 2020.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abo barwayi bashya ngo bakomeje kugaragara muri Rusizi, igasaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika.

Abarwayi babonetse kuri uyu munsi babonetse mu bipimo 3,495 byafashwe uyu munsi, naho ibimaze gufatwa byose hamwe ni 91,151. Abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe ni 582.

Uyu munsi nta muntu mushya wakize, naho abamaze gukira bose hamwe baba 332, naho abakirwaye bakaba 248, mu gihe abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ari babiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka