#COVID-19: Habonetse abarwayi bashya 43, naho abakize ni 15

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 43 banduye COVID-19.

Abo barwayi 43 babonetse mu bipimo 3,214, abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 1,582.

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko abo barwayi bashya 43 barimo 34 babonetse muri Kigali (Itsinda riri mu kato ryitabwaho by’umwihariko), batatu babonetse muri Rusizi, batatu babonetse muri Rubavu, umwe muri Rutsiro, umwe Nyabihu, n’undi umwe muri Nyamasheke.

Abantu 15 mu bari barwaye bakize kuri iki Cyumweru, abamaze gukira bose hamwe baba 834, naho abakirwaye ni 743.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni batanu.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka