#COVID-19: Habonetse abarwayi bashya 42 biganjemo ab’i Kigali na Nyabihu

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo ine na babiri(42) ba COVID-19.

Abo barwayi 42 babonetse mu bipimo 3,898, abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 1,252.

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko abo barwayi bashya 42 barimo cumi na barindwi(17) babonetse muri Nyabihu aho bari bafungiye, hakabamo cumi na batandatu(16) babonetse i Kigali barimo abatashye n’itsinda ryitabwaho by’umwihariko, hakaba abandi batanu(5) babonetse i Rusizi, n’abandi bane (4) babonetse i Nyamagabe.

Abantu cumi na babiri mu bari barwaye bakize kuri uyu wa Gatanu, abamaze gukira bose hamwe baba 635, naho abakirwaye ni 614.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni batatu.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Tubashyimiye
Kumakuru muduha

Bigengimana Ildephonse yanditse ku itariki ya: 12-07-2020  →  Musubize

Mbona twabasha kuganiza abataribasobanukirwa ibyicyorezo cya korona vorusi bakabanza bakamenya ibibibyayo kugirango icike Burundi,Kandi tugakaraba intoki,tukambara udupfukamunwa neza ntiturebere kibanda.

Jean paul yanditse ku itariki ya: 11-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka