Covid-19: Buri gihugu na buri mugi birasabwa kutemerera umuturage kuva mu nzu

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryasabye buri gihugu na buri mujyi ku isi kutemerera abaturage gusohoka mu nzu bitewe n’ubukana iyi virusi ikomeje kugaragaza.

Umuyobozi wa OMS Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, arasaba ibihugu gukaza ingamba basaba abaturage kuguma mu ngo zabo
Umuyobozi wa OMS Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, arasaba ibihugu gukaza ingamba basaba abaturage kuguma mu ngo zabo

Ni nyuma y’aho abamaze kwandura iki cyorezo bagera ku bihumbi 367,000, naho abamaze kwicwa na cyo bakaba bagera ku bihumbi 16,100 mu minsi 67 gusa kuva cyakwaduka.

Umuyobozi wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu kiganiro cyagenewe itangazamakuru mu ijoro ryakeye cyari imbonankubone (Live) kuri twitter, yavuze ko bishoboka ko intera iki cyorezo kiri gufata ishobora guhindurwa n’abatuye isi bafata ingamba zikarishye.

Yavuze ko kugira ngo ikipe itsinde bidasaba kurinda izamu gusa, ahubwo bisaba no gutera indi kipe, bityo hakwiye ingamba zo gutera icyi cyorezo kandi ko nta bundi buryo butari ubwo kuguma mu ngo z’abantu.

Dr. Tedros arasaba ibihugu gukaza umurego mu gupima buri muntu wese uketsweho iki cyorezo, gushyira mu kato abakekwaho ko banduye, ndetse no kwita kubamaze kwandura iki cyorezo.

Ikindi ni uko buri gihugu gikwiye gushakisha byimazeyo buri muntu wese waba warahuye n’uwaketsweho cyangwa uwanduye iki cyorezo, kuko ari bwo buryo bwonyine bwo kurwanya ikwirakwira ryacyo no kugihashya muri rusange.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima kandi rirasaba Leta na za Guverinoma guha abaganga bita kuri aba barwayi ibishoboka byose bibarinda kwandura.

Yagize ati “Abaganga bashobora gukora akazi kabo neza ari uko na bo bikingiye bishoboka, nubwo twakora ibindi byose uko bikwiye ariko badafite ibibarinda kwandura, twaba turi kuvomera mu kitoze, kuko niba na bo barwaye, abanduye ntibazabona ubitaho”.

Iri shami kandi riravuga ko rigiye kuganira n’ibihugu bikize ku isi bigize umuryango wa G20, ku kuntu hakorwa ibikoresho byo kwikingira n’ibindi byose bikenewe kwifashishwa mu kwita ku barwayi no guhashya iki cyorezo muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbese kuki iyo habaye umuganda abantu bifungira mu bipangu ntibasohoke, ariko Covid-19 yaza bagashaka gusohoka ngo bayihobere kandi yabamara. Abantu turi ba kaburabuza pe!

Prosper yanditse ku itariki ya: 25-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka